Mashami Vicent umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi yavuze ko Monnet Paque rutahizamu wa Saint Etienne hakiri ikizere ko azaza gukinira u Rwanda kuko hari ibyo bavuganye.


Mashami yavuze ko Kevin Monnet Paque bavuganye bihagije kandi ko ntakibazo afite cy’imvune cyatuma adakina kuko no muri Club ye akina ahubwo abantu bapfa kuvuga kandi we a racy a mute Greene nkuko ategereje abandi bakinnyi bazava hanze y’u Rwanda bataraza.

Mashami Vicent yavuze ko harimo ikizere ko Monnet paque azaza.


Mashami yagize ati: Monnet Paque turacyavugana rwose nawe turamutegereje nkuko dutegereje abandi bakinnyi kuko ubutumire twarabwohereje no mu minsi ishize twaravuganye nubwo ibyo twavuganye ntabivuga hano gusa turacyasabwa kumutegereza kuko ibyo twasabwaga twe twarabikoze kandi nawe nta mvune afite yatangiye gukina nkeka ko ntacyahindutse azaza gukina.


Umutoza w’ikipe y’igihugu kandi yanyomoje amakuru yavugwaga ko uyu musore yaba yaranze kwitaba telefone ye avuga ko bakivugana cyane kandi agomba kuza gukinira u Rwanda.

Tuyisenge ,Meddie na Kevin ubusatirizi bwitezwe cyane.


Kevin Monnet Paque yemeye gukinira u Rwanda uyu mwaka nyuma yaho icyizere cyo gukinira ikipe y’igihugu y’ubufaransa kirangiye kurubu akaba ategerejwe we n’abandi basore bakina hanze bataraza barimo Djihad Bizimana, Nirisarike Salomon, Ally Niyonzima na Kapiteni Haruna Niyonzima.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here