Rutahizamu wumunya Rwanda Meddie Kagele ari mu nzira zerekeza mw’ikipe ya Apr fc nyuma yaho amaze igihe atishimiye uburyo yicazwa muri Simba sport club.


Meddie Kagele usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Simba sport club yo muri Tanzania arifuza ko yahabwa urupapuro rumwemerera gushaka indi kipe gusa nubwo akomeza guhakana amakuru amuzana mu Rwanda muri Apr fc hari nandi umuzana muri Apr fc yifuza abakinnyi mpuzamahanga bazayifasha mu mikino nyafurika.


Simba sports club nyuma yo kuzana umutoza mushya witwa Sven Ludwig Vandenbroeck yagiye yerekana ko adafite muri gahunda uyu rutahizamu wumunya Rwanda ahanini akamwicaza Ku gatebe k’abasimbura akajyamo asimbuye rimwe na rimwe ntanagemo kubera umutoza atamwishimira.

Nubwo atabanzagamo ibitego yabitsindaga.


Amakuru dukesha isimbi.rw avuga ko uyu mugabo yaba yarasabye umukire uyobora Simba Mo Dewg ko yamurekura akajya kwishakira indi kipe ariko uyu mugabo ukunda gutazirwa Mo akabyanga gusa uyu mukinnyi yakoranye ibiganiro na Apr fc kandi biza no kugenda neza igisigaye nuko iyi kipe iganira na Simba ikagura umwaka umwe yarasigaje hariya.


Meddie Kagele yageze muri Simba sport club avuye muri Gor Mania yo muri Kenya akaba kurubu amaze kuba rutahizamu wahize abandi hariya mu gihugu cya Tanzania imyaka ibiri yikurikiranya kandi atsinda ibitego biri hejuru ya 20 bivugwa ko iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yaba imwifuza ngo azayifashe ahanini mu mikino ya champions league izakina uyu mwaka.

Meddie Kagele ni umukinnyi ukundwa na bagenzi be.


Apr fc iri kuvugwamo amazina akomeye atandukanye cyane cyane abanyarwanda kuko aribo ikoresha kuko mbere ya Kagele hari kuvugwamo Kato Samuel nizeyimana umudeanseri ukinira KCCA yo muri Uganda kandi na Jacques Tuyisenge ngo ntibarakurayo amaso abayobozi b’iyi kipe bashaka ikipe ikomeye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here