Mesut Ozil ukinira ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza yishongoye kw’ikipe ya Tottenham Hotspurs ituranye n’iyi kipe akinira ayisebya ko ntabikombe itwara.

Ozil ati nditeguye gutangira shampiyona.


Ni mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ndetse n’abandi Bantu bose bamukurikira ku rubuga rwe rwa Twitter aho yari yavuze ko aza gusubiza ikibazo cyose ari buze kubazwa ibyo yari yise baza Ozil aho wamubazaga ikibazo ugashyiraho hashtag ya #Askozil agahita agusubiza.


Mu bibazo byinshi yabajijwe n’abakunzi be hari uwamubajije ati ese byashoboka ko igihe kimwe wazakinira ikipe ya Tottenham Hotspur mu magambo make Ozil yahise amubwira ati mu gihe nzaba ntashaka gutwara igikombe nzajyayo ahita anashyiraho emoji y’igikombe.

Ozil ati ntashaka gutwara igikombe najyayo.


Mu bindi bibazo yagiye abazwa uyu mugabo haraho yabajijwe abakinnyi yumva yatoranya nk’ikipe ye y’ibihe byose kuva yatangira gukina umupira.


Mw’ikipe ye y’iganjemo abo bakinanye muri Real Madrid Mezut Ozil yagize ati mw’izamu nashyiramo Ilkay Casillas, muri ba myugariro bo hagati ashyiramo Jerome Boateng na Sergio Ramos naho Ku ruhande rw’iburyo ahashyira Philip Rahm i bumoso ahashyira Marcelo wa Real Madrid.

Iyi niyo kipe ya Ozil.


Hagati mu kibuga harimo Xabi Alonso na Santiago Cazorla bakinanye muri Arsenal imbere yabo inyuma y’umwataka ahashyira Kaka naho Angel Di Maria amucisha uruhande rumwe na kizigenza Christiano Ronaldo Urundi ruhande naho rutahizamu amugira Karim Benzema wa Real Madrid.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here