Ku mukino we wambere rutahizamu Michael Sarpong yatsindiye ibitego ikipe ye shya ya Younga Africans.


Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Younga Africans yo muri Tanzania yerekanye abakinnyi bayo bashya Ku munsi uzwi nka siko ya wananchi abo barimo na rutahizamu wumunya Ghana Michael Sarpong uherutse kuva muri Rayon sport akajya gusinyira iyi kipe.

Yatsinze igitego gitangaje cy’umutwe Ku mukino we wa mbere.


Uyu musore yakinnye iminota 60 y’umukino Ku mukino we wa mbere aza no gufasha ikipe ya Younga Africans gutsinda Aigle noir y’iburundi mu bitego bibiri batsinze yatsinzemo icya kabiri mu gice cya kabiri.


Uyu mukino wabanjirijwe n’ibirori byarimo umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania Harmonize waje muri kajugujugu abanza ataramira abafana b’iyi kipe bari buzuye sitade y’ibihumbi mirongo itandatu iherutse kwitirirwa Benjamin Mkapa stadium w’itabye Imana mu minsi yashize azize uburwayi perezida magufuri ahita afata umwanzuro wo kumwitirira iyi stade nini muri kiriya gihugu.


Michael Sarpong yashimishije abafana ba Younga Africans nkuko yari abyitezweho kuko usibye igitego cy’umutwe yatsinze yari yazengereje ba myugariro ba aigle noir byakinaga nubwo yatsinze igitego kimwe, uyu mukino kandi captain w’amavubi haruna niyonzima yinjiye mu kibuga Ku munota wa 60 w’umukino.

Younga Africans yerekanye abakinnyi Bose izifashisha uyu mwaka w’imikino.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here