Minisiteri ya siporo mu Rwanda yatangaje ibikorwa bya siporo bigomba gufungura taliki ya 15 nyakanga 2020 hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya corona virus.


Kuruyu wa kane nibwo minisiteri ya siporo hano mu Rwanda yatanze itangazo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter imenyesha ama federation arebwa niryo tangazo ko imikino yabo ikomorewe gusa hakazaba nta marushanwa yemerewe kuba ikizajya gikorwa ari imyitozo kandi nayo igakorwa hakurikizwa ingamba zo kwirinda covid19.


Hashingiwe Ku nama y’abaminisitiri yo kuwa 30/06/2020 n’ibijyanye n’isubukurwa rya bimwe na bimwe mu bikorwa bya siporo, Hashingiwe kandi Ku mabwiriza ya minisiteri ya siporo yo kuwa 26/06/2020 Ku isubukurwa ry’ibikorwa bimwe na bimwe bya siporo, Minisiteri ya siporo iramenyesha ko ibikorwa bimwe na bimwe bya siporo ari : kwiruka,imikino ngororamubiri,kunyonga igare(cycling), golf,n’ibindi muza kubona muriri tangazo.


Naho ibikorwa bizafungurwa guhera taliki ya 13 nyakanga 2020 harimo: Cricket, Boxing, Imikino njyarugamba(karate,judo,taekondo n’indi), Skating, n’indi mikino iri muriri tangazo dufitiye copy.


Abakunzi b’imikino y’umupira w’amaguru, n’intoki byumvikane ko nabo bazakomeza gutegereza kugeza igihe imikino yabo izahabwa uburenganzira bwo gutangira, tubibutseko iyi mikino yemerewe twavuze itemerewe gutegura amarushanwa icyemewe gusa ni imyitozo.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here