Binyunze Kuri minisitiri wa siporo mu Rwanda leta yatangaje ko ibibazo by a Rayon sport ibizi kandi iri kubikurikirana mu gihe gito iri buze gutanga igisubizo kuribyo bibazo byabuze gica.


Mu kiganiro minisitiri wa siporo madamu Munyangaju Aurore Mimosa yagiranye na Rba ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru yavuze ko ubu minisiteri ya siporo iri mu nzira nziza kandi biri hafi yo gukemuka kandi bizaca mu nzira z’amategeko ntaby’amaranga mutima mu gufata umwanzuro.

Madamu Munyangaju Aurore Mimosa niwe minisitiri wa siporo.


Abajijwe niba ikibazo koko umukuru w’igihugu yarakibamenyesheje ngo bagikemure yagize ati yego yarabimbwiye kandi nkuko yabivuze biri mu nzira nziza biri hafi gukemuka turi gukorana n’inzego zose zibishinzwe ari urwego rwa RGB ndetse n’ikipe ya Rayon sport ubwayo turi gukoraba kugira dushaka umuti wiki kibazo kandi urambye.


Minisitiri wa siporo yavuze ko Rayon sport ari ikipe ikunzwe n’abantu benshi ariyo mpamvu bari gukora uko bashoboye kose kugira bakemure iki kibazo cyane biciye mu rwego rw’amategeko kuko akenshi mu gufata imyanzuro harigihe hirengagizwa amategeko kandi ariyo yambere na mbere.

Minisiter ati ibibazo nta kwezi gushira bitarakemuka.


Yakomeje agira ati iki kibazo twaragikurikiranye kuva kigitangira kugeza nanubu kuko amabaruwa yose bandikiraga RGB natwe baduhagaho copy rero mu gihe cya vuba kitarenze ibyumweru bitatu biraba bikemutse neza kuko n’impamvu ahanini cyatinze nuko hagiye hazamo amarangamutima cyane hakirengagizwa amategeko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here