Minisiteri ya siporo mu Rwanda kuriki gicamunsi nayo yifatanije nabandi ba siportif mu kwihanganisha umuryango wa Niyibigira Patrick wari umukozi wa Gasogi united witabye Imana azize impanuka.


Ku munsi wejo taliki ya 29 zukwa karindwi nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Niyibigira Patrick wari team manager wa Gasogi united yitabye Imana azize impanuka, abasportif muri rusange bakomeje kwihanganisha umuryango we ndetse n’ikipe yararimo ya Gasogi united kubwo kubura umugabo w’ingenzi.


Minisiteri ya siporo nayo yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwuyu mugabo inihanganisha umuryango we n’abandi basportif muri rusange mu butumwa bugira buti: minispor yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Niyibigira Patrick ndetse n’uwabasportif bose kubw’urupfu rwe, Niyibigira Patrick yari team manager w’ikipe ya Gasogi united gusa yari afite n’indi mirimo yo guteza sport imbere mu Rwanda.


Niyibigira Patrick yari umutoza w’imikino ngiroramubiri, umusifuzi w’umupira w’amaguru ndetse akaba yari na team manager wa Gasogi united kurubu, amakipe menshi yo mu Rwanda yagiye amwifuriza iruhuko ridashira anahumuriza umuryango we n’abamuzi Bose.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here