Josiane Mwiseneza wabaye miss ukunzwe n’abantu benshi muri miss Rwanda 2018 yambitswe impeta n’umusore bakundana.


Mwiseneza josianne wamamaye cyane muri Miss Rwanda umwaka wa 2018 ubwo yiyamamarizaga kuba miss Rwanda gusa akaza kuba miss popularity cyangwa miss ukunzwe n’abantu benshi cyane cyane kubera ibyo yagendaga akora mu gihe yarari guhatanira iryo kamba.


Miss josianne yambitswe impeta m’uburyo bwiza n’umusore tutahise tumenya izina gusa icyo twabashije kumenya nuko yamusabye ko banana na josianne akabyemera nkuko byagaragaye Ku mafoto yagiye hanze aba bombi bari muribyo birori.


Mwiseneza josianne icyo abantu bamwibukiraho cyane n’igihe yagiye kwiyamamariza kuba miss ubwo bari mu majonjora i rubavu akaza yakomeretse kw’ino kubera gusitara bitewe nuko yaje n’amaguru urugendo rurerure kuburyo inkuru ye yatumye abantu bamukunda bigatuma anaba miss ukunzwe n’abantu benshi muriryo rushanwa.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here