Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya miss heritage mu mwaka wa 2017 na Habimana Hussein wari umuyobozi wa tekinike muri Ferwafa baraye bibarutse imfura yabo.


Shimwa Guelda na Habimana Hussein mu mwaka wa 2019 taliki ya 22 ukuboza nibwo bakoze ubukwe bwabo nyuma ya hafi umwaka nibwo bibarutse umwana w’imfura yabo aba bombi bakaba bari bamaze iminsi bagaragaza ko bategereje uyu mwana n’amatsiko menshi.
Ku gicamunsi cyejo kuwa Kane taliki ya 10 nibwo umukobwa wabaye miss heritage mu mwaka wa 2017 n’uwahoze ari umuyobozi mu bijyanye na tekinike mw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Hano mu Rwanda babonye umwana wabo w’imfura.


Mu minsi yashize uyu mugore wa Hussein abinyujije Ku mbuga ze nkoranyambaga yagaragaje ko ategereje umwana n’ubwuzu bwinshi n’amagambo meza agira ati: mwana wanjye nkunda mu mutima wanjye ufite umwanya udasimburwa kandi ndagukunda cyane.


Muri miss Rwanda 2017 miss Shimwa Guelda yegukanye ikamba rya miss heritage cyangwa nyampinga w’umurahe n’umuco akaba yaranabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda 2017 usibye nibyo kandi yanabaye igisonga cya nyampinga muri miss high school mu mwaka wa 2015.