Meddie Kagele rutahizamu mpuzamahanga wumunya Rwanda ukinira ikipe ya Simba sport club yo muri Tanzania ahazaza he muriyi kipe hakomeje kuzamo agatotsi kugeza naho umuyobozi wayo Mo Dewji yavuze ko ibye bizamenyekana kuruyu wa kabiri.


Nyuma y’inama y’ubutegetsi y’ikipe ya Simba sports club umuyobozi wayo Muhammed Mo Dewji yavuze ko inama yaganiriye Ku bintu byinshi bijyanye n’ubuzima bwa Simba bwa buri munsi anakomoza Ku kibazo cya Meddie Kagele niba azaguma muri Simba cyangwa niba bazamureka akajya gushakira ahandi.

Nubwo byavuzwe ko afite imvune ariko yakinnye umukino wa Cap vert iminota yose.


Aganira n’itangazamakuru Mo Dewji yagize ati:hagiye havugwa byinshi Ku hazaza ha rutahizamu wacu Meddie Kagele, hari amakuru menshi amuvugwaho gusa ukuri Ku kuba azaguma muri Simba cyangwa azagenda tuzabitangaza kuruyu wa kabiri mutegereze i saa moya zuwo munsi.


Ibi bibaye nyuma yaho uyu mugabo byavuzwe ko afite ikibazo cy’imvune kiri gutuma adakina byanatumye yoherezwa mu Rwanda kwivuza gusa agahita asanga abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu amavubi mu mwiherero nyamara umutoza n’ubuyobozi bwa Simba bwavuze ko yavunitse aje kwivuza Ku bufatanye bw’ikipe y’igihugu n’ibitaro by’itiriwe umwami Faisal.

Meddie Kagele ashobora gutandukana na Simba nubwo yayifashije byinshi.


Abafana ba Simba sports club babajwe cyane nuko rutahizamu wabo mwiza mu myaka ibiri kuva yazamo avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya niwe watsinze ibitego byinshi muri Tanzania gusa kuva umutoza w’umubirigi Svan Vandenbroek yahagera atigeze akunda gukoresha uyu mugabo byatumye abakunzi biyi kipe batabyuma.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here