Ikipe y’igihugu ya Maroc yongeye gutwara igikombe cy’afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byayo itsinze Mali Ku mukino wanyuma bakinnye kuriki cy’umweru.

Ikipe y’igihugu ya Morocco yaje gutwara iki gikombe kunshuro yayo ya kabiri kuko n’icyabereye iwabo muri Maroc mu mwaka wa 2018 yaje kugitwara ahangaha uyu mwaka ikaba yariri no mw’itsinda C ryari ririmo n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yo yaje kuviramo muri 1/4 kirangiza.

Abahanzi babanje gususurutsa abari Muri sitade mbere y’umukino.
Byari ibyishimo gutwara igikombe cya kabiri bikurikiranya.

Nubwo itatangiye neza Maroc ariko yagiye itanga ubutumwa uko imikino yagiye yegera imbere cyane cyane aho yahereye muri 1/4 ikuramo igihugu cya Zambia ijya muri 1/2 ikuramo ikipe ya Cameron yari yakiriye iri irushanwa kurubu ikaba yamaze kwegukana igikombe cya Chan itsinze Mali ibitego 2:0 byose byabonetse bivuye ku mipira y’imiterekano umukino waranzwe n’ishyaka ku makipe yombi byanatumye Mali iza kubona ikarita itukura yaje guhabwa Isaac Samake myugariro wa Mali.

Uretse Maroc yatwaye igikombe yaje gukurikirwa na Mali ndetse Guinea yakuyemo ikipe y’igihugu Amavubi yaje kwegukana umwanya wa gatatu itsinze Cameron yakiriye iri rushanwa byumvikana ko ariyo yabaye iya kane muriri rushanwa ryasojwe ku munsi wejo ryegukanwe n’ikipe y’igihugu ya Morocco aho igitwaye inshuro ya kabiri Kandi inikurikiranya.

Rahimi niwe wabaye umukinnyi mwiza muriri rushanwa rya Chan.

Ku bindi bihembo byatanzwe muriyi mikino ya Chan 2020 ariko yakinnwe mu ntamgiriro za 2021 kubera icyorezo cya coronavirus cyari cyugarije isi byatumye iri rushanwa ryegezwa inyuma gusa bikaba byarangiye nubundi ibihembo byinshi byegukanwe n’abanya Maroc nk’ikipe yatwaye igikombe doreko nka Sofiane Rahimi ariwe wabaye umukinnyi mwiza muriri rushanwa ndetse akaba arinawe wahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi ndetse n’umuzamu wa Maroc Zniti aba umuzamu w’irushanwa ryose aho aba basore basanzwe banakinana mw’ikipe ya Raja Casablanca.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here