Ikipe ya Tottenham Hotspur yongereye umusore wayo wo hagati Eric Dier kugeza muri 2024 mourihno abisamira hejuru.


Eric Jeremy Edgar Dier niyo mazina ye yiswe n’ababyeyi akaba ari umwongereza ukina Ku myanya myinshi cyane cyane iyo kugarira gusa yazamutse akina nk’umukaseri cyangwa hagati mu kibuga ako yugarira kurubu akaba akina hagati muri ba myugariro kuko niho umutoza we Jose Mourihno yamushyize kuva yaza muri iyi kipe mu mpera z’umwaka utaha, kurubu rero yongereye amasezerano yo gukinira iyi kipe yo mu majyaruguru ya London.


Eric Dier yongereye amasezerano y’imyaka ine nukuvuga azayikinira kugeza mu mwaka wa 2024, uyu musore wazamuwe na Mauricio Poccetino yaje kugenda yemeza abantu ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu cy’ubwongereza Gareth southgate agakunda kumwifashisha mu mukino yagiye akina kurubu rero akaba yemeye gukomezanya n’ikipe yamuzamuye kuva akiri muto.


Jose mourihno yatangaje ko akunda ibyo uyu musore amuha iyo ari mu kibuga yaba hagati cyangwa Kugarira byose abikorana ubwitange n’imbaraga nyinshi, Eric Dier azakomeza guhatanira umwanya n’abandi bakinnyi bo hagati muri Tottenham Hotspur harimo nka Tanguy ndombele, Harry winks,Giovanni lo cerso n’abandi bagiye batandukanye bakina hagati mu kibuga.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here