Mu mikino yaberaga I Kigali bashaka itike yo kujya mu gikombe cya afurika kizaba umwaka utaha u Rwanda rwatsinzwe umukino warwo wa 3 mw’itsinda rwarimo.


Umikino wabaye kuriki cy’umweru wahuje u Rwanda na South Sudan igihugu kiri kuzamuka cyane mu mikino yose maze uza kurangira abanya Sudan yepfo batsinze u Rwanda rwakiriye amanota 67-55.

Nyakubahwa umukuru y’igihugu Paul Kagame yitabiriye isozwa ry’iyi mikino.


Umukino wagaragayemo guhangana cyane ndetse n’ubwitange bukomeye bw’abasore b’amavubi ya Basketball byagaragaraga ko bafite ikizere n’ubwitange bukomeye kuruyu mukino wabo wa 3 witabiriwe n’umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame ndetse na Minisitiri wa siporo mu Rwanda Aurore Munyangaju gusa ntibyaza kurangira neza kuko ikipe y’igihugu yatsinzwe.


Mw’itsinda D u Rwanda rwarimo muriyi mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya afurika Nigeria niyo yegukanye umwanya wambere, South Sudan iba iya kabiri Mali iya 3 naho u Rwanda ruza Ku mwanya wa 4 kuko ntamukino numwe rwatsinze muyo rwakinnye.


Muyandi matsinda yari yakiniye hano I Kigali hari itsinda A ryayobowe na Tunisia ifite n’igikombe giheruka, ikurikirwa na repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma yo gutsinda Madagascar naho Central Africa yabaye iya 3 na Madagascar iza ku mwanya wa Kane.


Afro basket qualifiers ni imikino imaze iminsi 5 ibera mu Rwanda muri Kigali Arena nubwo hari andi matsinda yakiniye mu bindi bihugu nk’itsinda C riri gukinira mu misiri gusa nubwo u Rwanda rutitwaye neza rufite itike yo gukina iki gikombe cya afurika kuko arirwo ruzaryakira mu mpeshyi y’umwaka utaha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here