Nyuma yo gusezera muri Rayon sport Kakule Mugheni yahisemo gukinira ikipe Afc Leopard yo mu gihugu cya Kenya.


Kakule mugheni Fabrice umukinnyi wo hagati mu kibuga wumu congoman wahoze akinira ikipe ya Rayon sport yagaragaje amafoto ari mu Biro by’ikipe ya AFC Leopard yo mu gihugu cya Kenya nyuma yaho arangije amasezerano ye na Rayon sport.


Uyu musore yumvikanye na Afc Leopard kuyikinira imyaka ibiri byumvikana ko azayivamo mu mwaka wa 2022.


Mugheni yavuye iwabo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuwa 6 afata indege imwerekeza muri Kenya kumvikana n’iyi kipe ya Leopard kurubu rero abinyujije Ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto bigaragara ko ari mu Biro bya Leopard.


Mugheni Fabrice yakiniye amakipe menshi hano mu Rwanda ndetse no hanze harimo Rayon sport yanagiriyemo ibihe byiza, Kiyovu sports ndetse yanakinnye mu makipe nka Simba sports club yo mu gihugu cya Tanzania kurubu yari akigaragaza ubuhanga bwe hagati mu kibuga gusa yahisemo gutandukana na Rayon sport kuko ngo yashakaga gukinisha abana nkuko yabitangaje asezera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here