Mugisha Moise ukinira team Rwanda yegukanye agace ka mbere ka tour yo muri Cameron y’itiriwe Chantal Biya ndetse n’abandi banyarwanda bitwara neza.


Umusore ukiri muto uri gukinira team Rwanda mw’ikipe yahagutse kuruyu wambere yerekeza muri Cameron mw’isiganwa rizwi nka Grand Prix Chantal Biya yitwaye neza muri etape ya mbere yakiniwe mu mugi wa Douala aho bazengurukaga uwo mugi arangiza ku mwanya wa mbere ndetse yambara umwenda w’umuhondo.

invalid timer id
Team Rwanda yitwaye neza muri Cameron.


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri muri Cameron bajya guhaguruka ku kibuga cy’indege bavuze ko intego bahagurukanye ari ukuzana iri siganwa bagahesha ishema Igihugu cyabo none ku munsi wa mbere w’isiganwa abasore 4 bagaragaye mu bakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange.


Mugisha Moise yagaragaje ko akomeye kuva yazamuka kuko umwaka ushize ariwe munyarwanda waje hafi muri tour du Rwanda ndetse n’amasiganwa yari yabanje muri Cameron n’ahandi yari yitwaye neza cyane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here