Rutahizamu wumunya Rwanda Hakizimana Muhadjiri yamaze kumvikana n’ikipe ya As Kigali amasezerano y’umwaka umwe nyuma y’igihe Rayon sport ivuga ko bumvikanye.


Hakizimana Muhadjiri yasinyiye iyi kipe y’umugi wa Kigali nyuma y’ibiganiro byabaye bucece n’ikipe ya As de Kigali bahita banamwerekana nk’umukinnyi bazifashisha mu mwaka utaha w’imikino doreko bazanasohokera igihugu.


Hakizimana Muhadjiri yari amaze iminsi avugwa mu makipe atandukanye arimo younga Africans ariko cyane cyane Rayon sport yo yari yaranatangaje ko uyu uyu musore bamaze kumvikana ngo igisigaye ni ukumwerekana nk’umukinnyi wabo mu buryo bwa nyabwo bakanagurisha imyambaro gusa As Kigali yabatanze kwishyura uyu musore kuko million 13 bari bemeranyije Arizo nayo yamuhaye.


Muhadjiri yavuye mu Rwanda agiye gukina mu gihugu by’abarabu mw’ikipe ya Emirates gusa baza guhita batandukana kubwumvikane Niko guhita aza mu Rwanda aho yagiriye ibihe byiza mu makipe atandukanye harimo nka Mukura vs na Apr fc arinaho yigeze kuba umukinnyi witwaye neza muri shampiyona y’urwanda.


As Kigali yatangaje ko yasinyishije uyu rutahizamu nyuma y’iminsi mike yemerewe ko ariyo izasohokera igihugu mu mikino ya car confederation cup ni nyuma kandi yuko imaze iminsi Mike yerekanye abatoza bazayitoza barimo uwayitozaga Eric nshimiyimana na Mutarambirwa Djabil uzaba yungirije nkuko yabikoraga muri Kiyovu sports.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here