Muhire Kevin umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda wa bigize umwuga ukina mu gihugu cya Misiri mw’ikipe ya El Makkasa Sporting Club yageze mu Rwanda aho aje mw’ikipe y’igihugu amavubi ikomeje imyiteguro y’amajonjora y’igikombe cy’isi.


Muhire Kevin yahise aganira n’itangazamakuru atangira atubwira uko yakira uguhamagarwa kwe mw’ikipe y’igihugu amavubi.


“Ni byiza guhamagarwa mw’ikipe y’igihugu,Nongeye kwishimira kugaruka mu gihugu cyanjye, birashimisha iyo ukora akazi kawe neza n’umutoza akakugirira icyizere cyo gukinira amavubi.”


Kevin yakomoje kandi no ku ikipe y’igihugu by’umwihariko abizeza itsinzi imbere y’ikipe y’igihugu cya Seychelles.

Yavuze ati “ Abanyarwanda ndabizeza intsinzi kuri iyi nshuro, natwe biratubabaza kuba tumaze igihe amavubi nta makipe atsinda ngo duheshe ibyishimo abanyarwanda ariko kuri ubu twese turanyotewe, abantu bitege amavubi.”


Tubibutse ko Muhire Kevin yageze mu gihugu cya Misiri akinamo umwaka ushize wa 2018 ubwo yaravuye muri Rayon Sports.


Kevin mu mikino 2 iheruka y’ikipe y’igihugu amavubi yabanzaga mu kibuga ndetse no kuri iyi nshuro bishoboka ko aza kibanza mo u Rwanda rukina n’ibirwa bya Seychelles tariki ya 5/10/2019 muri Seychelles.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here