Umusifuzi mpuzamahanga w’umugore Mukansanga Salma yongeye kugirirwa ikizere n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri afurika Caf ajya mu basifuzi bashobora gusifura igikombe cy’isi cy’abagore.


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri afurika Caf ryatanze urutonde rw’abasifuzi b’abagore bagomba kuvamo abazasifura igikombe cy’isi cy’abagore kizabera mu bihugu bibiri aribyo Australia na New Zeeland umwaka wa 2023 aho Salma ariwe munyarwandakazi wenyine waje kururu rutonde.

Mukansanga Salma ashobora kongera gusifura igikombe cy’isi.


Mukansanga Salma nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abagore cyabereye mu gihugu cy’ubufaransa mu mwaka ushize Caf yongeye kumushyira Ku rutonde ruto rw’abasifuzi b’abagore bazatoranywamo abazajya mu gikombe cy’isi mu bihugu bya Australia na New Zeeland.


Uyu mudamu yakomeje kwerekana impano mu gusifura haba mu mikino ya hano mu Rwanda muri shampiyona n’ibindi bikombe ndetse no mu mikino nyafurika atumirwamo yerekana ko ari umusifuzi ukomeye ninabyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri afurika Caf ryongeye kumugirira ikizere.

Salma yagaragaje ko azi gusifura.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here