Mukura victory sport yasinyishije umutoza ukomoka mu gihugu cya Algeria watoje mu makipe akomeye cyane cyane mu barabu.


Àbdelkadel Djilal Bahlul wumunya Algeria ufite ubwene gihugu bw’ubufaransa yamaze kumvikana n’ikipe ya Mukura victory sport amasezerano y’imyaka ibiri ashobobora kongerwa niyitwara neza.

Umutoza mushya wa mukura yamenyekanye.


Djilal Bahlul w’imyaka 38 yaciye mu makipe atandukanye hano muri afurika ndetse no hanze yawo mu makipe nka stade Abidjan yo muri Côte d’ivoir, Saham club muri Oman aho anaheruka gusezererwa gusa yagejeje iyi kipe muri 1/2 cy’igikombe k’igihugu anayisiga Ku mwanya wa 6 muri shampiyona.


Kubya Bashunga Abuba abayobozi ba Mukura victory sport bavuze ko ibyo kuba yagiye ku rutonde rw’abakinnyi Rayon sport izifashisha uyu mwaka bo babifata nk’ibihuha kuko yaba Rayon ntirabavugisha ndetse na nyiribwite ntacyo yababwiye ngo aracyari umukinnyi wabo.

Bashunga yasohotse Ku rutonde rw’abakinnyi Rayon izakoresha.


Mukura victory sport yatandukanye na Toni Hernandez umunya Espagne wayitoje umwaka ushize ahita ajya gutoza muri amerika, ubu babonye undi mutoza ugiye kubafasha kwitwara neza ndetse bakanatwara igikombe kuko ngo niyo ntego yabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here