Ikipe ya Mukura Victory Sport nyuma yo gutandukana n’umutoza wayo mukuru yazanye undi mutoza ukomoka mu gihugu cya Argentina wanaciye mu gihugu cya Kenya.


Rodolfo Zapata umunya Argentina wahoze akina umupira w’amaguru akaza kujya mu mwuga wo gutoza niwe uri I Kigali aho yaje kurangiza ibiganiro bye n’ikipe ya Mukura Victory sports kurubu itari ifite umutoza mukuru nyuma yo gutandukana numunya espagne Toni Hernandez.

Rodolfo Zapata niwe mutoza mushya wa Mukura victory sport ntagihindutse.


Uyu mutoza aje muri Mukura mu gihe biri kuvugwa ko shampiyona y’u Rwanda ishobora gukomeza uyu mugabo akaba yabonye aka kazi atsinze abandi batoza bari bahanganiye uyu mwanya barimo n’abahano mu Rwanda bavugwaga ariko Rodolfo Zapata niwe wahiswemo n’ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura victory sport yo mu karere ka huye.


Rodolfo Zapata yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru nubwo atari izina rizwi cyane Ku mugabane wa afurika gusa yagiye aca mu makipe atandukanye kuruyu mugabane harimo na AFC Leopard yo mu gihugu cya Kenya akaba kandi yaratoje ikipe ya Township Rollers yo mu gihugu cya Botswana mu mwaka wa 2018 akaba aribwo aheruka muri afurika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here