Nyuma yo kweguzwa Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa abakunzi ba rayon sport Bose ndetse n’abanyarwanda bakunda siporo muri rusange.


Ku butumwa yanyujije Ku rukuta rwe rwa Twitter Munyakazi Sadate yashimiye abo babanye neza cyangwa nabi muriki gihe yaramaze ayobora Rayon sport we yavugaga ko rwari urugendo rukomeye kandi rutoroshye.

Ubutumwa bwa Sadate Ku barayon.


Sadate yahise ati: ndashimira abantu Bose twabanye mu rugendo rwo kubaka Rayon sport nziza kandi ikorera mu mucyo ntago byari byoroshye ariko byari bikwiye, ati icyo nsabye umurayon wese nuguharanira ubumwe bwacu kandi tukazashyigikira ubuyobozi bushya kugira buzabashe kusa ikivi cyatangiwe.


Munyakazi Sadate Yakomeje avuga ko moïse yambukije aba israël inyanja itukura nyamara we ntiyageze mu gihugu cy’isezerano gusa yakirebesheje amaso ye, ati ibyiza biri imbere kandi toujours Rayon.

Abarayon benshi bari bategereje icyo Sadate ari butangaze nyuma yo kweguzwa.


Nyuma yuko abafana benshi ndetse n’abakunzi b’imikino bari bategereje icyo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ruri butangaze nyuma y’igihe bushyikirijwe iki kibazo cya Rayon sport Kuruyu wa kabiri rwafashe umwanzuro wo gukuraho komite ya Rayon sport yari ikuriwe na Munyakazi Sadate ndetse n’abandi bari bihishe inyuma y’ibibazo iyi kipe imazemo amezi atandatu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here