Nyuma yo kuva Ku buyobozi bw’ikipe ya Rayon sport Munyakazi Sadate yafashe akaruhuko ajya gusura parike y’ibirunga.


Uwahoze ari perezida wa Rayon sports bwana Munyakazi Sadate yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umugore we bagiye gusura parike y’ibirunga agaragaza ibyiza by’ingagi ndetse no kuruhukira mu misozi ko ari byiza.

sadate n’umugore we mu buryohe bwa pariki y’ibirunga.


Sadate yegujwe Ku buyobozi nyuma y’umwaka n’amezi ayobora ikipe ashinjwa gushyira habi ikipe yayoboraga nyamara yaragiyeho abanyamuryango bamwishimiye kubera imishinga myiza yavugaga ko azagezaho iyi kipe y’abafana benshi.


Ikipe ya Rayon sport kurubu iri kuyoborwa na komite y’inzibacyuho yashyizweho n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB.komite y’inzibacyuho ya Rayon sport iyobowe na Murenzi Abdallah wanigeze kuyobora iyi kipe akiri umuyobozi w’akarere ka Nyanza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here