Kuva yashingwa ikipe ya Rayon sport yari itaragira ibiro bihoraho ako guhera ejo taliki ya 16 ukwakira 2020 nibwo iyi kipe yerekanye ibiri byayo biherereye Ku kimihurura.

Ibiro byayo Rayon sport birimo ibikombe bibiri gusa.


Ubuyobozi bwa Rayon sport buyiyoboye by’inzibacyuho bwerekanye ibiro by’ikipe ya Rayon sport izajya ikoreramo nyuma yaho RGB ibasabye kubyerekana ndetse ikanabiyimenyesha kuko ngo iyi kipe ntaho yabarizwaga usibye kuba ibiro byayo byarajyaga aho uri kuyiyobora akorera cyangwa ashaka.


Rayon sport ibiro byayo biri Kimihurura Ku muhanda KG 676 st 45 munzu nziza ihari iriho icyapa ndetse n’ibirango by’iyi kipe binavugwa ko ariho izajya ikorera umwiherero kuko ni inzu nini cyane bazajya bishyura amafaranga angana na million 1 y’amanyarwanda.


Bamwe mu bafana ba Rayon sport bishimiye ibi Biro harimo na Munyakazi Sadate wahoze ari umukuru wayo mbere yo kweguzwa na RGB, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko ashimira Imana kubw’ibiro bishya byiyi kipe,ashima kandi na Murenzi abdallah uyoboye Rayon sport mu nzibacyuho kuba abashije kubona ibi biro byiza.

Sadate yashimiye Murenzi Abdallah nabo bayoborana.


Ikipe ya Rayon sport ni imwe mu zimaze imyaka myinshi Hano mu Rwanda gusa zose zikaba zishinjwa kuba ntaho zigira zibarizwa ndetse ntanibikorwa bihari izi kipe ziba zifite gusa mu gutera intambwe nziza Rayon sport yahise ishyiraho ibiro byayo izajya ikoreramo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here