Umuyobozi wa Rayon sports by’agateganyo yatangaje ko yamaze kumvikana na Sugira ndetse na Abedi biramahire.


Nyuma yuko ubuyobozi bwa Rayon sport buhawe inshingano zo kubaka ikipe, hari kuvugwamo abakinnyi batandukanye Hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Sugira yongeye gutizwa Rayon sport undi mwaka.


Rutahizamu wumunya Rwanda Sugira Ernest yamaze kongera gutizwa ikipe ya Rayon sport undi mwaka nyuma yuko uwambere urangiye ubu ibiganiro byamaze gukorwa hagati y’amakipe yombi nkuko byatangajwe na Murenzi Abdallah perezida wa Rayon sports ko Sugira azakinira Rayon.


Mu bandi bakinnyi ikipe ya Rayon yamaze kumvikana nabo harimo Biramahire abeddy ukinira buildcon muri Zambia gusa ngo igisigaye ari ukubona ibyangombwa bimukura muriyo kipe agahita aza gusinyira Rayon sport.

Razak fiston ashobora gutungurana aza muri Rayon.


Mu bakinnyi b’abanyamahanga ikipe ya Rayon sport yamaze kuvugana nabo harimo Deo Kanda, Fiston Abdulazak rutahizamu wumurundi wamenyekanye cyane Ku mugabane wa afurika ashobora kuza muri Rayon sport nkuko abayobozi ba rayon sport babitangaje.

Camara nawe ashobora kugaruka muri Rayon sport.


Mu kiganiro Murenzi Abdallah yagiranye B&B fm kuruyu munsi yahumurije abarayon Bose ko bazaba barubatse ikipe ikomeye kandi igomba guhatanira gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka kuko abakinnyi benshi b’abanyamahanga bazaza kandi bashoboye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here