Umutoza Seninga Innocent wari umaze iminsi nta kipe afite, yamaze gusinya imyaka ibiri Musanze FC iheruka gutandukana n’Umunya-Misiri Ahmed Adel.

Seninga Innocent yasubiye i Musanze nyuma yo kuhaba mu mwaka w’imikino wa 2017/18, aho yayitoje mu mikino yo kwishyura, akayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Uyu mugabo wamenyekanye ku izina rya Portugal style ubwo yari muri Police FC yasinye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo kumvikana umushahara n’amafaranga yo kumufasha gutura i Musanze.

Seninga yari amaze amezi arindwi nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Etincelles FC, avuga ko itubahirije amasezerano bari bafitanye.

Uyu mugabo w’imyaka 41, amaze gutoza amakipe atandatu mu Rwanda, arimo Isonga FC, Kiyovu Sports, Etincelles FC (yanyuzemo inshuro ebyiri), Police FC, Musanze FC (agiyemo ku nshuro ya kabiri) na Bugesera FC.

Abandi batozwa bari bahanganiye akazi na Seninga ni Ruremesha Emmanuel wa Kiyovu Sports na Bisengimana Justin.


Ahobite news

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here