Uwahoze ari captain wa Marine fc Muzerwa Amin kurubu yamaze kumvikana ndetse anasinyira ikipe ya Etoile de l’est yo mu kiciro cya kabiri.


Nyuma yuko ubuyobozi bw’ikipe ya Etoile de l’est businyishije twagizimana Fabrice bita ndi kukazi ubu ugezweho ni rutahizamu Muzerwa Amin wahoze muri marine y’i rubavu akaba yamaze no gushyira umukono Ku masezerano y’umwaka umwe n’amezi atandatu Ku mushahara uri hejuru y’ibihumbi 200 amakuru atugeraho nuko baba bamuhaye hagati ya million 1 n’eshatu.


Muzerwa Amin yari captain wa Marine fc mu mwaka ushize w’imikino akaba yarayifashije kuguma mu kiciro cya mbere ubu rero yamaze kujya mw’ikipe yo mu kiciro cya kabiri yifuza kuzamuka ya Etoile de l’est ngo afatanye n’abandi kuzamura iyi kipe yo mu karere ka ngoma imaze imyaka myinshi mu kiciro cya kabiri gusa kuzamuka bikaba ikibazo.


Muzerwa yaciye mu makipe akomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze doreko yakiniye n’ikipe ya tusker yo mu gihugu cya Kenya arinayo yavuyemo aza muri marine fc y’iwabo I rubavu akanayibera captain umwaka wose, uyu musore siwe wenyine uje muri Etoile de l’est kuko irifuza n’umutoza umaze igihe kinini muri shampiyona Sogonya Hamiss Bakunze kwita Cishi.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here