Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na FC Pyunic yo mu gihugu cya Romania Salomo Nirisarike yamaze kwandura icyorezo cya coronavirus bizatuma ataza mu mavubi.


Nirisarike Salomon ari mu kato agomba kumaramo ibyumweru bibiri kubera kwandura icyorezo cya corona kibasiye ikipe akinira ya Fc Pyunic bikaba bishobora kuzatuma atazakina imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Cap Verte mu kwezi gutaha.

Nirisarike Salomon n’abandi bakinnyi 5 bakinana banduye corona.


Uyu musore yatangaje ko we na bagenzi 6 babasanzemo Covid-19 ubu bakaba bari mu kato naho kubyo gukinira amavubi yavuze ko bigoye kuko babasanzemo icyorezo ati keretse mu cy’umweru gitaha nibongera kubapima bagasanga ntayo afite Wenda byo byashoboka.


Abakinnyi ba Pyunic banduye covid harimo Alanyan Savak,Kartashyab Arthur,Malakyan Gor, Salou Dramane, Oziblis Aras ndetse n’umunyarwanda Salomon Nirisarike wari utegerejwe na benshi mu bwugarizi bw’amavubi mu ntangiriro zukwa cumi na kumwe mu mikino ibiri bafitanye na Cap Verte.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here