Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu bwamaze kwerekana Ngando Omar na Abedi nk’abakinnyi bashya nyuma yuko hari habanje kuzamo ibibazo byatumye batinda gusinya.


Kuruyu wa gatanu Ku gicamunsi nibwo abasore babiri b’abarundi berekanwe nk’abakinnyi bashya b’ikipe ya Kiyovu sport nyuma yo kubera mu Rwanda my ntangiriro z’uku kwezi ariko ntibahite basinye kuko bamwe bari bagifite ibibazo n’amakipe bahozemo n’abandi bakanga gufata cheque ngo barashaka amafaranga cash.

Bazakinira kiyovu sports imyaka ibiri.


Ikibazo cyabaye cyane Ku mukinnyi wo hagati mu kibuga Bigirimana Abedi aho bivugwa ko nyuma yo gusinyira Kiyovu sport yahise yongera asinyira Rukinzo fc yahozemo asinya imyaka 8 byatumye Kiyovu ijya muri ferwafa igaragaza ikibazo n’urupapuro rumurekura (release letter) bahita batesha agaciro amazezerano yahawe na Rukinzo akazaguma hagati y’umukinnyi n’ikipe.


Nyuma yuko byose birangiye nibwo aba basore bombi bashyize umukono Ku masezerano y’imyaka ibiri bakinira urucaca kuko Ngando Omar we yari yavuze ko atazasinya mugenzi we bazanye ibye bitarakemuka, Ku munsi wejo rero nibwo basinye bari kumwe n’umuyobozi wa Kiyovu sport kurubu Mvuyekure François.

Abedi na Omar basinyiye rimwe.


Ngando Omar ni myugariro wo hagati yakiniraga ikipe yo muri Oman yanakinnye mw’ikipe y’igihugu y’uburundi ubwo yajyaga mu gikombe cy’afurika naho Bigirimana Abedi we akina hagati mu kibuga akaba yavuye mw’ikipe y’igipolisi cy’uburundi yitwa Rukinzo Bose bakaba baje gufasha Kiyovu sport gutwara ibikombe uyu mwaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here