Rutahizamu wa Apr fc ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi Djuma nizeyamana yemeye guha Mugenzi we Jacques Tuyisenge nimero 9.


Nyuma yuko rutahizamu Jacques Tuyisenge avuye muri Petro atrerico de Luanda yo muri Angola akajya mw’ikipe y’ingabo z’igihuhu cy’u Rwanda Apr fc hibazwaga nimero azambara doreko iyo yari asanzwe yambara 9 yari ifitwe na Nizeyimana Djuma wayihawe ubwo yavaga muri Kiyovu sports.

Djuma Nizeyimana yahise ahabwa nimero 7.


Djuma Nizeyimana yemeye guha Tuyisenge nimero 9 kuko ngo yabimusabye nkuko byatangajwe n’urubuga rwa Apr fc yagize ati: kuba naramuhaye nimero yange byatewe n’ubusabe bwabaye kuko Jacques ni umukinnyi mwiza kandi ufite ubunararibonye kandi niteguye kumwigiraho byinshi.


Yakomeje avuga ko kuva ayimusaba byabanje kumugora kuba yayimuha gusa kubera ko agifite byinshi amwigiraho byahise bituma ayimuha ntakibazo kandi birakwiye kuko ubu mw’ikipe twese tugiye kwitanga ntanumwe ufite imbogamizi.

Tuyisenge Jacques yahawe nimero 9.


Nizeyimana Djuma yavuze ko ubundi akunda nimero eshatu arizo 11,9 na 7 ariyo yahise ahabwa kuva uyu munsi ubwo yahaye Jacques Tuyisenge nimero ikenda.


Tuyisenge nimero 9 yayambaye kuva kera ninayo yambara mw’ikipe y’igihugu amavubi abereye kapiteni ndetse n’amakipe yose yaciyemo arimo Police fc ,Gor Mahia hose niyo nimero yarazwiho ninayo mpamvu byabaye ngombwa ko asaba Djuma Nizeyimana iyi nimero nka murumuna we ahita ayimuha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here