Ntwari evode wakiniraga mukura vs yasinyiye police imyaka ibiri nyuma y’imanza nibibazo yagiranye na Mukura victory sport.


Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukina usatira izamu bita Ntwari Evode yamaze kumvikana n’ikipe ya police fc nyamara yifuzwaga nandi makipe arimo Rayon sport na Kiyovu sport zose aziteye umugongo yigira mw’ikipe ya police fc.


Ntwari evode yari amaze ibihe ari mu mpanza n’ikipe yararimo ya mukura kuko byaje no kugera muri ferwafa gusa nyuma yaho impande zombi zarumvikanye bavugana ko uzifuza uyu musore azaca mubuyobozi bwa mukura bakavugana kuko yari agifite amasezerano y’umwaka akinira mukura vs, police fc rero yaje guca mu nzira za nyazo yishyura million 3 z’amafaranga y’u Rwanda ikazajya imuhemba ibihumbi 400 bakazanamuha amafaranga ya recruitment kuruhande.


Police yo ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi bakomeye doreko nkuyu ntwari evode yari amaze igihe yitwara neza hariya I huye akaba aje asanga Iradukunda Eric, umuzamu kwizera Janvier n’abandi bakinnyi bakomeye Bose bazifashishwa mu mwaka utaha.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here