Nyandwi Sadamu waciye muri Rayon sport yamaze gutera ivi anatangira umushinga kuzabana n’umukobwa yihebeye.


Umuhango wabaye mu mpera z’iki cy’umweru mw’ibanga rikomeye cyane gusa byamenyekanye ko wabereye muri hotel yitwa heartland iherereye I nyamirambo aho uyu musore yari busabire uyu mukobwa witwa Denise ko banana.

Ati ndabyemeye rwose.


Nyandwi Sadam yasabye umukobwa witwa Cyuzuzo Denyse bamaranye imyaka 4 bakundana ko babana undi nawe ntiyazuyaza arabyemera bemeranya gutangira imishinga yo kuba bazubaka urugo rwabo mu bihe bizaza.

Saddam na Denyse mu byishimo byinshi.


Abajikwe impamvu yahisemo Denyse Nyandwi yavuze ko uyu mukobwa aruko amunyuze umutima ikindi kandi ngo aritonda yagize ati: Denyse ni umukobwa mwiza cyane kuko aritonda kandi aranyuze, ati: nyuma y’imyaka 4 dukundana ubu tumaze kumenyana kandi Denyse ngewe nasanze ariwe wambera umugore mwiza ubu ngiye kuva mu kiciro kimwe njya mu kindi.

Saddam nyandwi aca Ku ruhande rw’iburyo inyuma.


Nyuma yo guca muri Rayon sport akanayifasha gutwara igikombe cya shampiyona ndetse akanayigeza mu mikino ya afurika caf confederation cup mu matsinda yahise ajya muri Musanze fc arinayo akirimo gusa mbere yaho yacye mw’ikipe ya Espoir fc y’iwabo mu karere ka rusizi arinaho yazamukiye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here