Nyuma yuko ikipe ya Apr fc n’abakunzi bayo bishimiye umusaruro w’abatoza bayo nyuma y’igihe bamaze bayitoza iri kugenda ibongerera amasezerano gake gake.


Apr fc iherutse kongera amasezerano y’umutoza wayo mukuru adil Muhammad wumunya Morocco imwongera umwaka umwe atoza iyi kipe ya gisirikare nyuma yuko bishimiye umusaruro yabahaye harimo no gutwara igikombe cya shampiyona cya 2019-2020 banagitwara badatsinzwe,uyu mutoza bamwongereye umushahara kuko yahembwaga umushahara wa million 18 ubu akaza ahembwa million 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Adil Muhammad nyuma yuko yongereye amasezerano hakurikiyeho umutoza umwungirije bita Nabir bekraoui nawe wongereye umwaka atoza muri Apr fc ndetse numutoza ushinzwe ibijyanye n’imitoreze yabazamu aba bagabo Bose bakaba bakomoka mugihugu cya Morocco.

Apr fc isinyishije abatoza bayo nyuma yo kwiyubaka igura bamwe mu bakinnyi bakomeye izifashisha muri shampiyona 2020-2021 harimo na bizimana yannick wavuye muri mukeba Rayon sport hakaza kandi na nsanzimfura keddy bakuye muri Kiyovu sport nabandi Bose bakomeye, iyi kipe kandi yanongereye abakinnyi bari basoje amasezerano ibongera ikindi gihe bayikinira.


Written by Gentile Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here