Nyuma yaho umutoza Olivier Karekezi abwiye ubuyobozi bwa kiyovu sports ko atakije kubera amakimbirane ari mu bayobozi biyi kipe bahise biyunga kuruyu mugoroba.


Shampiyona yuyu mwaka ikimara kurangira ikipe ya Kiyovu sports yahise igirana ibiganiro n’umutoza wahoze utoza Rayon sport Olivier Karekezi gusa kuruyu munsi nibwo yatangaje kw’i radio imwe yahano ko atakije muriyi kipe kubera ko ibibazo biri mubuyobozi bw’iyi kipe bitatuma aza mu Rwanda ngo akore akazi ke nkuko abyifuza.


Abayobozi ba kiyovu sports bavugwaga ko badacana uwaka ni uyobora kurubu witwa Theodore Ntarindwa ndetse na Juvenal byavugwaga ko hari ibintu bimwe na bimwe batumvikana birinda binagera Ku mutoza wiyi kipe Olivier Karekezi abonako atashobora kubibamo Ahita atangaza ko atakije gusa kurubu aba bagabo bombi biyunze banagaragaza ifoto bafatanye ikiganza nk’ikimenyetso cy’uko nta mutim mubi bagifitanye icyo bagambiriye ari ukubaka ikipe nziza kandi itsinda.


Nyuma yo gutangaza ko yari afite itike y’indege izamuzana mu Rwanda taliki ya 8 kandi ko agiye kuyisubika mpaka bakemuye ibi bibazo kurubu haracyategerejwe niba aza kwivuguruza kuko ibyo yari yavuze bitatuma aza byamaze kurangira, tubibutse ko uyu mutoza abana n’umuryango we mu gihugu cya Sweden arinaho amaze igihe kirekire kuva yarekera gukina umupira.


Karekezi Olivier uheruka gutoza ikipe ya Rayon sport azaba atoza kiyovu sports umwaka w’imikino bakaba baramusabye gutwara igikombe kimwe muri bibiri bikinirwa hano mu Rwanda kuko bamuhaye abakinnyi beza kandi abenshi niwe wagiye uvuga ko abifuza mw’ikipe ye kugira bagire ibyo nabo bamusaba.


Mu bakinnyi uyu mutoza yasabye bakaza uwa mbere ni rutahizamu Babua Samson wavuye muri sunrise, Kimenyi Yves wari uwa Rayon sport, Irambona Eric wa Rayon Ngando Omar wakinaga muri Oman n’abandi bakinnyi bagiye bakomeye bikaba binavugwa ko yaba yifuza Sibomana Patrick ko yaza nyuma yaho ikipe ya Younga Africans imushyize ku rutonde rw’abakinnyi itazifashisha mu give kizaza.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here