Inkuru dukesha ikinyamakuru Le Parisien gitangaza ko Real Madrid ibona uyu musore w’imyaka 20 yabafasha kongera gutegeka uburayi ariyo mpamvu yemeye gutanga akayabo ka miliyoni 343 kugira ngo Kylian Mbappe ave muri PSG.

Ubwo Mpappe yari mu ikipe ya AS Monaco,byavuzwe kenshi ko azerekeza muri Real Madrid ariko iyi kipe y’ubukombe ku isi ntiyashyiramo imbaraga nyinshi none birangiye igiye gukuba inshuro zigera kuri 3 amafaranga yagombaga kumutangaho icyo gihe.

Ubuyobozi bwa PSG ntibwishimiye amagambo ya Zidane wagaragaje ko yifuza Mbappe aho ushinzwe imikino muri iyi kipe yamwikomye mu itangazamakuru.

Zidane ntarabona igisubizo kirambye mu busatirizi bwa Real Madrid nyuma yo kugenda kwa Cristiano Ronaldo ariyo mpamvu yifuza kuzana Mbappe mu mpeshyi itaha kugira ngo abashe kuziba iki cyuho cyanze gusiba.


Written by Rukundo Remmy



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here