Kuriki cy’umweru taliki ya 7 gashyantare umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame yasuye abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi ahanini ari kubashimira uko bitwaye muri CHAN yabereye muri Cameron.

Nubwo hari hashize imyaka igera kuri itanu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru birimo nko kuza ku bibuga ahanini bitewe n’icyo we yita akavuyo kari kari mu bayobora Umupira w’amaguru mu Rwanda gusa mu kiganiro yagiranye n’abari I nyamata mu mwiherero w’iyi kipe yavuze ko hari byinshi abona byahindutse bitewe n’imikino yabonye nuko iyi kipe yagiye ikina muri Cameroun doreko yagiye aboherereza ubutumwa ubwo Bari bariyo.

Perezida wa republica n’a minisitiri wa siporo bashimiye abasore b’amavubi.

Ubwo yaganiraga n’abakinnyi, yavuze ko yishimiye kongera kuganira nabo nyuma y’igihe kinini asa nuwagiye kure yaboarahari gusa Ubu arahari ku bufasha bwose bamusaba.

Yagize Ati”Nishimiye kubona uyu mwanya wo kuza kuganira namwe, n’ubundi ni ibya kera byari bisanzwe, najyaga mbona umwanya nkaganira n’abakinnyi n’ababayobora b’ikipe yacu y’umupira w’amaguru, ikipe y’igihugu.”

Yakomeje agira ati”Hari aho nageze ndabyihorera njya mu kandi kazi kanjye kandeba mbivaho, ntabwo ari uko ntashakaga gukomeza kubikurikirana cyangwa ntashakaga kubishyigikira, ku rundi ruhande abakinnyi cyangwa ababayobora babifitemo uruhare.”

Kuba bamwe mu bayobozi n’abakinnyi bataragiye bubahiriza ibyo babaga bumvikanye ni byo byatumye asa nubireka yigira ku ruhande nkuko yabitangaje agira Ati”Uruhare rwabaye urw’uko nazaga tukicara tukaganira ndetse ibitekerezo byinshi bikava no mu bakinnyi n’abandi babihugukiye by’umwihariko tukumvikana ko hari ibintu bigomba gukorwa byafasha kugira ngo abantu batere imbere muri uwo mukino bagire urwego bageraho.”

“Ibyo gutsinda rimwe na rimwe cyangwa kudashobora kugera ku rwego wifuzaga, ibyo biza nyuma, biza bikurikira kwitegura, amahugurwa n’ibindi uko abantu bifata. Haje kujya hagaragara kuva mu bayobozi ukamanuka ukagera no mu bakinnyi kudakurikiza ibintu twabaga twumvikanye.”

Abasore b’ikipe y’igihugu bareba Umukuru w’igihugu bumva ubutumwa abaha.

Perezida Paul Kagame yakomeje Avuga ko yarebye imikino yose bakinnye muri CHAN 2020 yagize amahirwe yo kubakurikirana bakina ndetse ko hari bimwe yabonye arinabyo byatumye afata umwanzuro wo kuza kubaganiriza ndetse no kugaruka mu mupira w’amaguru.

Ati”Imikino mwakinnye narayikurikiranye. Nkunda kugira ijisho rireba neza nkamenya ikintu kitagenda neza n’impamvu yabyo. Hari ibyo nabwiye Minisitiri wa Siporo. Ntabwo twabonye umwanya uhagije ariko icyingenzi ni uko ubutumwa namwe buzabageraho.”

Ati ” Rero Icyatumye mfata umwanya nkagaruka, ni ikipe y’igihugu dufite ubu, uburyo yakinnye ndetse n’ibibazo yanyuzemo, kuba mwaragiye gukina mutaritoje bihagije ariko umusaruro ukaba uriya, ni ukuvuga ngo dufite ikipe itameze nabi, kuvuga ngo umusaruro utameze nabi ni uko hari n’icyakorwa hakaboneka urenzeho.”

Perezida ari kumwe na minisitiri wa siporo.

Umukuru w’igihugu Kandi yemereye abakinnyi n’abandi bose bajyanye n’ikipe y’igihugu muri Cameroun ko bose Hari akantu Bari bubone kajyanye no kubashimira kiyongera kubyo bari bemerewe na Ferwafa ndetse na ministeri ya siporo mu Rwanda ahita anasaba Minisitiri wa siporo nawe Bari Bari kumwe muricyo kiganiro ko niba hari ibibazo mu ikipe y’igihugu bazamutumire aze abafashe kubikemura ntakibazo ubu arahari.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here