Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,yemeje ko yatandukanye n’uyu mutoza w’umunya Mexico wayigezemo kuwa 21 Nzeri 2019.

Rayon Sports yagize ati “Rayon Sports yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza wari umaze amezi asaga muri iyi kipe.Twumvikanye n’uyu munya Mexico gusesa amasezerano nk’umutoza mukuru.Byinshi birakurikiraho.

Amakuru aravuga ko uyu mutoza atumvikanaga n’abatoza bamwungirije ndetse yagiriwe inama nyinshi mu mikinishirije yanga kuzumva.Uyu mutoza yavuzweho guheza abakinnyi barimo Kakule Mugheni Fabrice ukundwa cyane n’abafana.

Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yemeje aya makuru avuga ko ubuyobozi bwakurikije icyo amasezerano avuga bwirukana uyu munya Mexico gusa yanze kubitangazaho byinshi avuga ko baraza gutanga amakuru arambuye.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatandukanye na Javier Martinez Espinoza ku bwumvikane. Hari ibyo amasezerano dufitanye adusaba mu gihe cyo gutandukana, turaza gukurikiza icyo amategeko ateganya dutandukane neza.”

Umutoza Martinez yatsinze imikino 9,anganya 4,atsindwa imikino 2 mu mikino 15 ibanza ya shampiyona y’u Rwanda.Yarangije ku mwanya wa 3 n’amanota 31.


Written by Umwali Ravinia

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here