Kwizera Olivier wari umunyezamu w’ikipe ya Gasogi united yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon sport amasezerano y’umwaka umwe.


Umuzamu w’ikipe y’igihugu amavubi Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Rayon sport amasezerano y’umwaka nyuma yuko imwifuje cyane bikaza no guteza ibibazo mu bayobozi b’amakipe yombi gusa birangiye umukinnyi we ahisemo kwigira w’ikipe ya Rayon sports ngo ariho yakomereza urugendo rw’umupira w’amaguru.

Kwizera Olivier yakinnye mu makipe atandukanye akomeye hano mu Rwanda no hanze yarwo gusa kurubu nyuma yo kuva mw’ikipe yo muri afurika yepfo yahise ajya muri gasogi united yari amazemo amezi atandatu gusa saho honyine kuko yagiye no muri Apr na Bugesera fc zo mu Rwanda.


Kwizera Olivier aje muri Rayon sport ibiri no kuvugwa nuko ashobora gukurikirwa na rutahizamu wumunya Rwanda Bigirimana Issa wakiniraga ikipe ya police fc nyuma yuko yavuye muri Younga Africans yo muri Tanzania bitagenze neza.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here