Umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu sports Olivier karekezi wari umaze igihe ategerejwe hano I Kigali mu Rwanda yamaze gufata indege we n’umuryango ngo baze mu Rwanda.


Karekezi Olivier wagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu sports mu mpera z’ukwezi kwa Kane shampiyona y’u Rwanda ikimara gusubikwa gusa ntahite aza mu Rwanda kubera icyorezo cya corona virus kandi n’ingendo mu ndege zikaba zari zifunze kurubu yamaze gufata rutem’ikirere we n’umuryango we baje I Kigali.


Hashize iminsi mike Karekezi Olivier atangaje ko ataza mu Rwanda ndetse n’itike y’indege yari yarafashe avuga ko azayihinduza kubera ibibazo yumvaga bivugwa mu buyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sport hagati y’impande ebyiri zitumvikanaga Kuri bimwe na bimwe mu miyoborere ya ekipe ya Kiyovu sports gusa hakeye abo bavugwaga biyunga binatuma asubukura uru rugendo.


Ntarindwa Theodore kurubu niwe uyoboye kipe hakaza na Juvenal wafashije cyane nk’umunyemari ukomeye ayifasha kuyigurira abakinnyi bagiye batandukanye navuzwe mu minsi yashize baje kwiyunga batangaza ko ubumwe aribwo bugomba kubaranga nyuma y’inama bakoranye baza kwiyunga ndetse bunacya batuma abandi bahafi muri Kiyovu sports ngo babagezeho Ibyo biyemeje.


Olivier karekezi azagera mu Rwanda we na madamu we ndetse n’abana babo babiri nkuko byagaragaye kw’ifoto yagiye hanze bakaba bazabanza gusuzumwa neza icyorezo cya covid 19 hanyuma basanga ntakibazo bafite agahita ajya mu nzu yateguriwe ndetse akanatangira akazi neza yegereye abakinnyi be anategereza ko imikino n’imyitozo byasubukurwa bagasubira mu kibuga.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here