Myugariro wa Apr fc Omborenga Fitina yatangaje ikintu kapiteni we Manzi Thierry yihariye nicyo abafasha mw’ikipe ngo doreko ariwe ukwiriye ubuyobozi muriyi kipe.


Omborenga Fitina umusore wugarira aca ku ruhande rw’iburyo aho bita Kuri kabiri yaganiriye na website y’ikipe akinira ya Apr fc maze abajijwe kuri Manzi Thierry bakinana avuga ko Atari yabona kapiteni mwiza nkawe kuva yatangira ati yuzuza inshingano ze nk’umuyobozi.

Kuva yaza muri Apr fc umwaka ushize atwaye ibikombe bitatu.


Omborenga yagize ati: Manzi ni kapiteni mwiza cyane yaradufashije umwaka ushize, azi gusabana n’abakinnyi bose ntago afata igice kimwe wenda ngo aganirize abakuru kuko nawe ari mukuru ahubwo avugisha abantu Bose kandi ni kapiteni uzi kuyobora iyo ukoze ikosa aragukebura ntakintu yangije.


Uyu musore yakomeje avuga ko kuba Manzi ari myugariro haricyo byongera mu kibuga kuko iyo atanze ubutumwa buhera inyuma bugenda bugasakara n’imbere hose kandi byihuse


Ati: kuba kapiteni wacu ari mu mutima wa defense n’ikintu gifasha cyane kuko aba ari mu mwanya mwiza wo kuyoboreramo umukino abakinnyi bose bamukinira imbere kuva kwa Rwabugiri uri mw’izamu baba begeranye kugenda kugera kwa ba Danny baba bari imbere rero nkatwe tuba turi gukinana nka ba myugariro biradufasha cyane iyo tumufite kuko aba atuyobora neza akanadufasha guhagarara neza mu kibuga.

Manzi Thierry ni umwe mu beza bari mu Rwanda.


Kapiteni wa Apr fc Manzi Thierry yageze muriyi kipe umwaka ushize avuye muri Rayon sport ajyana n’abandi bakinnyi barimo Sefu,Djabel na Bukuru ku mwaka wabo wambere bahise begukana ibikombe bitatu harimo nicya shampiyona batwaye badatsinzwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here