Ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’ubufaransa yamaze kwirukana umutoza wayo mukuru Thomas Tucher nyuma y’igihe binugwanugwa.


Umutoza w’umudage watozaga Paris St Germain yirukanwe nyuma y’igihe kirekire yihanganirwa ndetse ubuyobozi bw’ikipe bukamuhagararaho buvuga ko ntacyo abatwaye gusa kuruyu wa kane ku gicamunsi nibwo amakuru yatangiye gucicikana ko uyu mugabo yaba yamaze kwirukanwa.

Thomas Tuchel yirukanwe muri Paris St Germain.


Thomas Tucher yatoje Paris St Germain asimbuye umunya espagne Unai Emery bose icyo bashinjwa bikaba ari umusaruro muke gusa Thomas Tucher we hari imikino imwe n’imwe uyu mwaka yagiye yitwamo nabi nubwo yagejeje iyi kipe Ku mukino wa nyuma wa Uefa Champions League akaza gutsindwa na Bayern Munich.

Pocettino ashobora gusimbura Thomas Tuchel.


Paris St Germain iri kuvugwamo abatoza bagiye batandukanye ariko cyane uri guhabwa amahirwe akaba ari umutoza Mauricio Pochettino wahoze atoza Tottenham Hotspurs yo mu gihugu cy’ubwongereza yanagiriyemo ibihe byiza nyuma yuko ayijemo avuye muri mw’ikipe ya Southampton.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here