Ikipe ya rayon sport irifuza cyane rutahizamu wumunya Rwanda Hakizimana Muhadjiri gusa haracyarimo utubazo tumwe na tumwe uyu mukinnyi Atari kumvikana n’iyi kipe.


Rayon sport yari yumvikanye na Muhadjiri amafaranga millions 15 akayikinira umwaka umwe w’imikino gusa uyu musore yarabyemeye ako abasaba ko nabona ikipe yo hanze imwifuza bazamureka akagenda akabasubiza ibyabo kuko amakuru twamenye nuko hari andi makipe yo hanze y’urwanda amwifuza harimo ayo muri Tanzania no mu bihugu by’abarabu.


Muhadjiri yavuye muri Emirates bumvikanye ko imuretse akajya gushaka ahandi yakomereza, uyu musore rero yahise aza mu Rwanda ariko amakipe yo hanze nka Younga Africans yo muri Tanzania iramwifuza cyane, harimo kandi nandi amakipe yo mu gihugu cya morroco amwifuza bikaba ari nabyo bituma ashaka gusinya muri Rayon sport ariko harimo agatego ko nabona iyo kipe azahita agenda.


Perezida wa Rayon sports Munyakazi Sadate abajijwe kubya Hakizimana Muhadjiri yatangajeko ibyuyu mukinnyi biri munzira nziza avuga ndetse n’abandi Bose ikipe abereye umuyobozi yifuza bizamenyekana mu mpera z’iki cy’umweru dutangiye anasaba abarayon Bose gukomeza gushyigikira iyi kipe yabo kugira ihangane n’ibibazo irimo.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here