Fc Barcelona na Juventus baguranye abakinnyi bo hagati mu kibuga Arthur mero wa Barcelona ajya muri Juventus naho Miralem Pianic wa juve ajya muri Barcelona.


Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu nibwo ikipe ya Barcelona yagaragaje ko yifuza Miralem Pianic ukina hagati mu kibuga muri Juventus de Turin gusa ikamubona itanze undi musore wayo ukina hagati mu kibuga witwa Arthur Mero ibi Juventus yabisamiye hejuru inategura uko uyu mushinga uzagenda inabigejeje Kuri uyu mukinnyi wayo Pianic abisamira hejuru.


Miralem Pianic n’umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Bosnia wavutse mu mwaka wa 1990 ubu akaba yujuje imyaka 30 y’amavuko akaba mbere yo kujya muri Juventus de Turin avuye muri As Roma nayo yo mu butaliyani gusa akaba yaraciye no muyandi amakipe akomeye nka Olympic Lyon na Metz zo mu bufaransa akaba akina neza hagati mu kibuga nkabo bita aba box to box.


Arthur Mero ufite amazina yandi nka Arthur Hendrick Ramos de Oliveira Mero yavukiye mu gihugu cya Brazil muri 1996 ubu yujuje imyaka 23 y’amavuko akaba mbere yo kujya muri fc Barcelona yarabaga muri fc Gremio y’iwabo muri Brazil yanakuriyemo akiri muto ubungubu akaba yarabaye umukinnyi ukomeye nyuma yaho ageze hagati mu kibuga mw’ikipe ya Barcelona yibukije abantu Xhavi Hernandez.


Juventus na Barcelona zagurannye abakinnyi nyamara umwe afite imyaka 23 undi 30 kandi Barcelona yanageretseho amafanga kugira ibone uyu Miralem Pianic bivugwako akundwa n’umutoza Qique setien gusa akaba atarabyumvikanye n’abakinnyi ba Barcelona harimo na kizigenza Lionel messi bose bavugako uyu musore yabafashaga cyane hagati mu kibuga.

ibi byose bije muri fc Barcelona harimo umwuka mubi aho abakinnyi batumvikanye n’umutoza wabo uko yabapanze mu kibuga bakina na certa vigo bikabaviramo kunganya 2:2 bagatakaza n’amahirwe yo gutwara igikombe kuko mukeba wabo real Madrid yahise abarusha amanota 2 .


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here