Ikipe ya police fc ikomeje kwiyubaka yitegura shampiyona y’u Rwanda Rwandan premier league yongera imbaraga mubakinnyi kurubu ikaba yongereye amasezerano bamwe mubakinnyi bayo bakomeye harimo Iyabivuze osee, Uwimbabazi jean Paul inazana umuzamu wafatiraga Bugesera fc.

Abakinnyi yasinyishije bari bamaze igihe bitwara neza nka Iyabivuze osee wari urangije amasezerano ye y’imyaka ibiri yari yarasinyiye iyi kipe y’igipolisi cy’urwanda aho yaje avuye mw’ikipe ya Sunrise, uyu musore yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri police doreko yaramaze igihe yitwara neza kuko n’umutoza w’ikipe y’igihugu yari yaratangiye kumwifashisha.


Uwimbabazi jean Paul we yongereye amasezerano y’imyaka itatu muriyi kipe itozwa na haringingo Francis,uyu musore yaje muri police fc avuye muri kirehe fc yari yarafashije cyane mumyaka yayimazemo, Jean Paul yamenyekanye cyane ubwo yafashaga police fc gutsinda rayon sport igitego cyo Ku munota wanyuma ubwo yari akigera muri police.


Police fc kandi yasinyishije umuzamu Kwizera Janvier bakunze kwita rihungu imyaka ibiri ,uyu muzamu yari amaze imyaka myinshi yitwara neza muri bugesera fc doreko yari anamaze kuba captain wayo kuba shampiyona y’umwaka ushize yatangira.


Police fc n’ikipe yitezwe muri shampiyona y’urwanda umwaka utaha kuko imaze kwibikaho abakinnyi bakomeye nka rutanga Eric wari captain wa rayon sport umwaka ushize,yibitseho kandi iradukunda Eric bita radou tutibagiwe nabandi yari ifite yongereye amasezerano.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here