Shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza nyuma y’igihe kirekire yageze Ku musozo amakipe amwe abona ibyo yifuzaga andi ajya ahabi cyane.


Muri premier league icyari kitezwe ni amakipe yarwaniraga kuzakina imikino ya champions league arimo Manchester united, Chelsea na Leicester city kurubu bikaba birangiye amakipe abiri yari arimo nubundi ariyo agumyemo ari Manchester united na Chelsea zose ubu zatsindiye kuzakina champions league umwaka utaha w’imikino.


Manchester united yari ifite umukino ukomeye kuruyu munsi isabwa kunganya gusa ngo yo ibe ifite tike gusa yaje gukora ibyo yasabwaga itsinda Leicester city igitego kimwe kubusa cyatsinzwe na Bruno Fernandez Kuri penalty yateye neza ubwo umukinnyi wo hagati wa Chelsea yaje gutanga umupira nabi muri ba myugariro bigatuma bakora penalty ivamo n’igitego cyatumye Leicester city ibura amahirwe yo gukina uefa champions league y’umwaka utaha cyokora izakina Europe league nk’ikipe yabaye iya gatanu.


Chelsea yo akazi kayo yakoroheje mugihe izindi zarwanaga zihurira yo yari yakiriye Kuri Stamford bridge ikipe ya Wolverhampton inayitsinda bitayigoye cyane ibitego 2:0 byaje kujyamo byose mu gice cya mbere bitsinzwe na n’umwongereza Mason Mount kuri coup franc ndetse aza no gutanga umupira Kuri Olivier giroud watsinze icya kabiri, bituma Chelsea igumana umwanya wayo wa Kane.


Mw’ikipe zimanuka ho byari bikomeye Kuri AFC Bournemouth, Watford na Aston Villa zose zari zitegereje umikino wa nyuma Bournemouth yo yaje gukora ibyo yasabwaga yitsindira Watford ibitego 2:1 naho Watford biyibana bibi itsindwa na Arsenal ibitego 3:2 byanatumye iguma ku mwanya wayo wa 19 naho Aston Villa yo yanganyije na West Ham 1:1 byanatumye ihita ibona amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere ubwo hamanuka ikipe ya Watford, Bournemouth na Norwich city yo yamanutse hakiri kare.


Premier yageze kumusozo itwarwa na Liverpool nyuma y’imyaka 30 adatwara iki gikombe cy’abongereza ubwo iya kabiri ni Manchester City, Manchester united iya gatatu na Chelsea iya Kane nizindi zigenda zikurikirana .


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here