Rayon sport yasinyishije abasore babiri umwe uvuye mu kiciro cya kabiri undi uvuye muri heroes fc imyaka itatu Kuri buri wese mu gushaka igisubizo Ku gusimbuza Rutanga Eric na Irambona bagiye.


Abo basore ni Niyibizi Emmanuel wakinaga muri Etoile De l’est na Mujyanama Fidel wari captain wa Heroes fc Bose bakaba basinye muri Rayon sports imyaka 3 kugira bazabanze banamenyere umurindi w’abarayon nyuma bazakine .

Niyibizi Emmanuel wakinaga muri Etoile de l’est yari mu bakinnyi beza iyi kipe yari ifite doreko ashobora guca Ku ruhande rw’ibumoso anugarira akaba kandi mu bakinnyi bamaze igihe mu kiciro cya kabiri kuva yakizamo yahise ajya muriyi kipe yo mu karere ka Ngoma ayikinira avuye mu amakipe atandukanye harimo na muhanga fc kurubu yari mu basore bari kwitwara neza Ku ruhande rw’iburyo aho bita Kuri gatatu.

Mujyanama Fidel n’umukinnyi ukiri muto wakinaga neza mw’ikipe ya heroes fc akaba yari na captain wiyi kipe ahanini igizwe n’abato gusa we akaba ari umusore wihuta cyane aca Kuri gatatu akaba yaraciye no muri Mukura victory sport mbere yo kujya muri heroes fc.

Ibi Rayon sport ibikoze nyuma yuko itakaje uwari captain wayo Rutanga Eric ndetse n’uwamusimburaga kuruyu mwanya Irambona gisa Eric umwe yagiye muri younga Africans undi akajya muri Kiyovu. sport.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here