Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bwandikiye abafana n’abakunzi bayo ko umuhango wari utegerejwe kuruyu wa kane wo gusinyana amasezerano n’uruganda rwa Skol utakibaye kubera impamvu batatangaje.


Mu butumwa bugufi ikipe ya Rayon sport ibyutse itangaza muriki gitondo cyo kuwa 3 yisegura Ku kuba iki gikorwa gisubitse gusa itangaza ko undi munsi uyu muhango uzabera bazawumenyeshwa mu gihe cya vuba.

Ubutumwa Rayon sport yahaye abanyamuryango bayo.


Rayon sport yagize iti ubuyobozi bwa association Rayon sport n’uruganda rwa Skol Brewery buramenyesha ko umuhango wari utegerejwe kuruyu wa kane taliki ya 11 wo gusinya amasezerano y’ubufatanye ku mpande zombi utakibaye kuriyo taliki bunatangaza ko indi gahunda buzayitangaza mu gihe cya vuba.


Amasezerano hagati ya Rayon sport na skol yagiye avugwa cyane ko agiye gusinywa gusa bikagenda bikomwa mu nkokora n’ibintu bimwe na bimwe bigatuma bisubira inyuma Ku ngingo zimwe na zimwe impande zombi zitumvikanaho gusa amakuru avuga ko bakiga uburyo bazajya bakorana n’umuterankunga wa shampiyona ariwe Primus kuko akora ibikorwa bimwe n’uruganda rufitanye umubano ukomeye n’iyi kipe ikunzwe na benshi hano mu gihugu cy’u Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here