Ikipe ya Rayon sport yagiye mu mwiherero mu nzove aho kujya I gikondo nkuko byari byavuzwe mbere kuko byaje guhinduka.


Nyuma yuko abakinnyi n’abakozi Bose b’ikipe ya Rayon sport bapimwe icyorezo cya covid-19 kuruyu wa gatandatu bagasanga Bose bameze neza ntakibazo bafite Ku munsi wejo bahise bajya mu mwiherero mu mazu y’umufatanyabikorwa wabo mu nzove.

Aho abakinnyi ba Rayon bazajya baryama.


Ikipe ya Rayon sport yatangiye umwiherero n’abakinnyi bayo bose aho igomba no gutangira imyitozo kuruyu wa mbere Ku kibuga isanzwe ikoreraho cya skol kiri mu nzove bitegura shampiyona y’uyu mwaka izatangira taliki ya 4 ukuboza uyu mwaka aho izaba itozwa na Guy Bokasa utaramenya uzajya amwungiriza gusa mu gihe ikipe itarabona umutoza wungirije araba akorana na Kayiranga Jean Baptiste directeur technic wa Rayon sport.

Bamwe mu bakinnyi bashya bari mu mwiherero.


Rayon sports yatangiye imyitozo idafite bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga barimo Omar Sidibe ukiri iwabo muri Mali bivugwa ko agomba kuzazana na rutahizamu mushya w’iyi kipe Musa Camara gusa abandi bakinnyi baguze barimo Jean Vital Ourega Bose bari kumwe n’abandi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here