Ikipe ya Rayon sport nyuma yo gutangaza urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashisha uyu mwaka w’imikino umuyobozi wayo yavuze ko hari abashobora kuvamo.


Umuyobozi wa Rayon sports mu nzibacyuho Murenzi Abdalah yatangaje ko abakinnyi batangajwe atarirwo rutonde rwanyuma iyi kipe izifashisha kuko harimo bamwe bazasezerera ndetse hari n’abandi bashobora kwiyongeramo bitewe n’ibyo umutoza yifuza.

Nihoreho Arsene utarakina umukino numwe ashobora gutizwa Bugesera fc.


Murenzi Abdallah yagize ati: byashoboka ko twarekura bamwe kuko ruriya ni urutonde rw’ibanze ubu umutoza ari kugenda ahitamo abo yakomezanya nabo abandi tukaba tuzabasezerera bajye gushakira ahandi cyane cyane abari bahari b’abanyamahanga bagomba gukora cyane kuko dukeneyemo bake kandi bashoboye.


Rayon sport itangaza ko bitarenze iki cy’umweru twatangiye igomba kuba yasohoye urutonde ntakuka rw’abakinnyi izifashisha muruyu mwaka w’imikino.

Rutahizamu Musa camara ategerejwe I Kigali ngo asinyire Rayon sport.


Iyi kipe yari itegereje imyanzuro izava mu nama y’inteko rusange ya ferwafa yari iteganijwe kuruyu wa gatandatu ngo Irebe niba hakongerwa umubare w’anyamahanga ngo irabe ko yakongeramo abandi bakinnyi bakomeye ikuye hanze gusa kuko byaje kwangwa bagomba kubyakira bagakoresha 3 nkuko itegeko ribyemera.


Abakinnyi B’abanyamahanga Rayon sport ishobora gukoresha uyu mwaka harimo Manase Mutatu ,Jean vital ourega, Drisa Dagnogo , Robert Mberu, ndetse na Mousa camara uri nunzira aza muri Rayon Gusa bamwe mubari bahari barimo Commodore,Arsene Nihoreho ndetse na Arthur bashobora gutizwa abandi bagasezererwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here