Rayon sport mu kanyamuneza kenshi yageze mu karere ka rubavu aho yakoreye imyitozo ya nyu.s yitegura umukino wayo wa shampiyona ya 2020-2021.

Ikipe ya Rayon sport ifite abakunzi benshi hano mu Rwanda kuruyu wa Kane yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino iza gukinamo na Rutsiro Fc Kuri sitade umuganda mu karere ka rubavu.

Kwizera Olivier mu bakinnyi bakoze imyitozo ya nyuma.

Abakinnyi Bose ba Rayon sport barahari nkuko urutonde rw’abajyanye n’ikipe rubigaragaza aho abakinnyi umutoza yahisemo kuzifashisha kuruyu wa gatanu hatarimo rutahizamu mushya baherutse gukura muri Gasogi united Manasseh Mutatu abantu bakaba bibajije niba ari ikibazo cy’umusaruro mubi cyangwa ari icy’abanyamahanga benshi iyi kipe ifite kandi yemerewe gukoresha 3 gusa.

Ikipe ya Rutsiro igiye gukina umukino wayo wa mbere mu kiciro cya mbere doreko ari nabwo bwambere ihageze kurubu yamaze guha akazi umutoza mushya uzwi cyane hano mu Rwanda Bisengimana Justin wahoze atoza Bugesera .

Umukino wa Rayon sport na Rutsiro uraza kuba kuruyu wa gatanu i saa kenda n’igice kuri sitade nyuma y’uwuri buhuze Fc Marine na Gorilla fc nayo iherutse kuzamuka, iyi mikino yose nkuko amategeko abiteganya ikaba iri bube nta mufana uri Ku kibuga gusa ikaza guca Kuri television y’igihugu iherutse gusinyana na federation amasezerano yo kwerekana iyi mikino.

Umutoza Guy Bokasa na perezida wa Rayon sport.

Umukino wa Rayon sport na Rutsiro uraza kuba kuruyu wa gatanu i saa kenda n’igice kuri sitade nyuma y’uwuri buhuze Fc Marine na Gorilla fc nayo iherutse kuzamuka, iyi mikino yose nkuko amategeko abiteganya ikaba iri bube nta mufana uri Ku kibuga gusa ikaza guca Kuri television y’igihugu iherutse gusinyana na federation amasezerano yo kwerekana iyi mikino.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here