Komite ya Rayon sport y’inzibacyuho iyonowe na Murenzi abdalah yashyize hanze ibisabwa Ku muntu wese wifuza kuyobora Rayon sport ndetse n’andi mabwiriza agomba gukurikizwa.


Muri bimwe mubyo batangaje bigomba kubahirizwa kuruyu wa gatandatu mu matora ya komite nyobozi ya Rayon sport harimo ko uwiyamamaza kuyobora Ku myanya yose muri Rayon agomba kuba ari umunyamuryango wa association Rayon sport ndetse agomba kuba ari umunyarwanda.

Ibaruwa itumira abarayon mu nama y’inteko idasanzwe kuruyu wa gatandatu.
Amwe mu mabwiriza azakurikizwa kuruyu munsi.


Inteko itora muri Rayon sport aho hazatorwa komite nyobozi y’umuryango wa Rayon sport ndetse n’amategeko agenga uyu muryango izaba igizwe na perezida wa funclub cyangwa umwungirije mu gihe ataba ahari,harimo kandi n’abagize komite y’inzibacyuho ya Rayon sport ndetse aya amatora agomba kuba hubahirijwe ingamba zo kwirinda covid-19.


Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 nibwo komite y’inzibacyuho izaba ishoje igihe yahawe na RGB kugira ikemure ibibazo byari biri muriyi kipe ikunzwe cyane Hano mu Rwanda aho ibiteganijwe kuruyu munsi nabyo biri mubyo bari basabwe gusigaho ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’amategeko agents umuryango wa Rayon sport.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here